Announcements · October 11, 2026 · 3 min read
UBUTUMWA BW’UMUSHUMBA MUKURU W’ITORERO ADEPR BWO GUTANGIZA ICYUMWERU CY’UBUREZI 2026
Bakundwa bavandimwe muri Kristo,
Insanganyamatsiko: “Uburezi Bufite Ireme n’Indangagaciro za Gikristo” Luka 2:52
Tubanje kubasuhuza mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.
Tunejejwe no gutangiza Icyumweru cy’Uburezi mu Itorero ADEPR 2026 kiraduhamagarira kongera kuzirikana ko uburezi ari inshingano ihuriweho n’Itorero, umuryango, ishuri n’umwana.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Uburezi Bufite Ireme n’Indangagaciro za Gikristo.” Uburezi bufite ireme ntibupimirwa gusa ku manota meza cyangwa ku mpamyabumenyi. Bugomba kubaka umuntu mu bwenge, mu myitwarire, mu mibanire n’abandi, mu murimo no mu buzima bwo kwizera Imana.
1. Twimakaze indangagaciro za Gikristo
Ijambo ry’Imana ritubwira ritya: “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo.” Ibi bitwibutsa ko kurera no kwigisha umwana atari ukumuha ubumenyi gusa, ahubwo ari no kumutoza ukuri, ubunyangamugayo, urukundo, kubaha Imana n’abantu, ubusonga, gukunda umurimo no kubazwa inshingano. Turahamagarira ababyeyi, abarimu, abayobozi b’amashuri n’abashumba kuba urugero rwiza, kuko ibyo abana babona muri twe bigira uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza habo.
2. Turwanye ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Muri iki Cyumweru cy’Uburezi, turibanda kandi ku kibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’umwana, imyigire ye, umuryango we ndetse n’ubuzima bw’ejo hazaza. Ndahamagarira urubyiruko rwacu: kurinda ubuzima bwabo, ubwenge bwabo, n’ejo hazaza habo tugira tuti mwange ibiyobyabwenge, mwirinde n’inshuti zibaganisha mu nzira mbi. Ababyeyi, abarimu n’abashumba na bo tugomba kuba hafi y’abana, tukabatega amatwi, tukabaganiriza kandi tukabafasha gufata ibyemezo byiza.
3. Duharanire uburezi bufite ireme
Turifuza amashuri atanga ubumenyi bufite ireme, afite isuku, aho umwana afite umutekano, imyitwarire myiza n’ubuyobozi buboneye. Turashimira abarimu n’abayobozi b’amashuri bitanga buri munsi mu kurera no kwigisha abana bacu. Turabasaba gukomeza gukora umurimo wabo mu bunyamwuga, ubwitange n’ubunyangamugayo. Turahamagarira abanyeshuri gukunda ishuri, gukoresha igihe neza, kubaha abarimu n’ababyeyi no guharanira kuba indashyikirwa mu myigire, mu mitsindire no mu myitwarire.
4. Nta mwana ukwiye gusigara inyuma
Imibare iheruka ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu Rwanda 4.9% by’abana bo mu mashuri abanza na 4.7% by’abiga mu mashuri yisumbuye bata ishuri. Ku rwego rw’isi, UNESCO igaragaza ko abana n’urubyiruko miliyoni 273, hafi umwe kuri batandatu, batari mu ishuri. Itorero ADEPR rikomeje gukangurira ababyeyi gukurikirana imyigire y’abana, kumenya hakiri kare abari mu byago byo guta ishuri, gufasha abatishoboye kubona ibyangombwa bikenewe ku ishuri, no gukorana n’amashuri n’inzego z’ibanze kugira ngo hatagira umwana ucikiriza amashuri kubera ikibazo cyashoboraga gukemurwa.
5. Umusozo
Turashaka abana n’urubyiruko bafite ubumenyi n’indangagaciro, ubushobozi n’ubupfura, icyerekezo no kubaha Imana.
Turasaba rero buri wese kugira uruhare mu kubaka uburezi bufite ireme. Ababyeyi babe hafi y’abana babo, abarimu bakomeze kuba intangarugero, urubyiruko rwirinde ibiyobyabwenge kandi rukunde kwiga, naho Itorero rikomeze gushyigikira uburezi nk’igice cy’iterambere ryuzuye ry’umuntu.
Twifurije abanyeshuri, abarimu, ababyeyi, abayobozi b’amashuri n’Itorero ryose Icyumweru cy’Uburezi 2026 cyiza kandi kigera ku musaruro.
“Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu.” Luka 2:52
Kigali, ku wa 11/10/2026 Reverend NDAYIZEYE Isaie Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR
Did this speak to you?
Thank you — your amen is counted.
Newsletter
Stay connected with the family
Get updates, sermon recaps and event news in your inbox.
